Ikipe y’u Rwanda Amavubi ibonye ticket yo gukina 1/4 cy’imikino ya CHAN nyuma yo gutsinda Togo ibitego 3 kuri 2, mu itsinda C.
Togo niyo yabanje gutsinda ariko abasore b’Amavubi barishyura.

Ibitego bya Olivier Niyonzima, Tuyisenge Jacques na Sugira Ernest wari ukimara gusimbura nibyo byagejeje Amavubi muri 1/4 cy’iri rushanwa ku nshuro ya kabiri ahageze.
Amavubi yaherukaga kugera hano mu 2016 iri rushanwa ribera mu Rwanda.
Ku cyumweru, mu mikino ya 1/4 u Rwanda ruzakina n’ikipe ya mbere mu itsinda D ubu riyobowe na Guinea na Zambia zifite amanota 4.
Imikino ya nyuma muri iri tsinda D izatuma hamenyana iya mbere n’iya kabiri izaba ejo kuwa gatatu.
Undi mukino urangiye muri iri tsinda C, Uganda yatsinzwe ibitego 5 – 2 na Maroc, iyi izamutse ari iya mbere naho u Rwanda ari urwa kabiri.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook