Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yihagazeho imbere ya Cameroun, Byiringiro Lague na Kwizera Olivier bakurirwa ingofero

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yabuze itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika, nyuma yo kunganya na Cameroun naho Cap-Vert igatsinda Mozambique

Mu mikino y’umunis wa nyuma yo mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu mwaka utaha, Amavubi anganyije na Cameroun ubusa ku busa, bituma asoza ari ku mwanya wa gatatu mu itsinda.

Byiringiro Lague yigaragaje cyane muri uyu mukino

Ku munota wa kane, Amavubi yabonye amahirwe yo kuba yatsinda igitego, aho Meddie Kagere yasigaranye n’umunyezamu ariko arawumutanga ntiyabasha kugitsinda.

Amakipe yombi yakomeje gushaka uburyo yabona igitego, ariko ntibyakunda igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Ku munota wa 54 w’umukino, umunyezamu Kwizera Olivier yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gukorera ikosa umukinnyi wa Cameroun, ibi byatumye Iradukunda Bertrand ahita asimburwa n’umunyezamu Muvuyekure Emery.

Muri iyo minota, Amavubi yari ategereje ko yatsinda ariko no ku wundi mukino Mozambique igatsinda Cap-Vert, Cap-Vert yaje guhita ibona igitego cya mbere amahirwe y’Amavubi akomeza kuyoyoka.

Ku munota wa 78, Byiringiro lague watsinze igitego Amavubi yatsinze Mozambique yaje gusimburwa na rutahizamu Sugira Ernest.

Nyuma yo kunganya kw’Amavubi, mu itsinda F hazamutse ikipe ya Cameroun n’ubusanzwe yari ifite itike, hiyongeraho Cap-Vert yatsinze Mozambique igahita yegukana umwanya wa kabiri.

Yanick Mukunzi ku mupira

Abakinnyi babanje mu kibuga

Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salomon, Mutsinzi Ange, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Sefu, Haruna Niyonzima, Meddie Kagere, Iradukunda Bertrand na Byiringiro Lague.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE