Search

ikipe y’igihugu y’Uburusiya itsinze itababariye ibitego 5-0 ikipe y’igihugu ya Arabia Saudite(Amafoto).

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umukino wa mbere ufungura imikino y’igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka urangiye ikipe y’igihugu y’Uburusiya itsinze ibitego 5-0 ikipe y’igihugu ya Arabia Saudite.

Mu mukino watangiranye umuvuduko mwinshi ku mpande zombi byabanje kuyoberana ikipe ishobora gutsinda bitewe nuko yotsanyaga igitutu yombi, ariko ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, byageze ku munota wa 10’ ibintu byatangiye guhinduka kuko ikipe y’igihugu y’Uburusiya ikinana umuvuduko udasanzwe.

Uburusiya butsinze butababariye ikipe y’igihugu ya Arabia Saudite

Bidatinze ku munota wa 12’ igitego cya mbere cyahise cyinjizwa na Yuri Gazinskiy w’Uburusiya, aba abaye umukinnyi utsinze igitego cya mbere mu gikombe cy’Isi cya 2018, mbere yuko igice cya mbere kirangira, iyi kipe n’ubundi yabikije igitego cy’umutekano cyatsinzwe na Denis Cheryshev ku munota wa 43’.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ibitego bibiri ku busa by’ikipe y’Uburusiya, mu gice cya kabiri n’ubundi iyi kipe yakomeje gukina neza ariko Arabia Saudite yiharira umukino, ariko ikindi gitego cyaje ari icya gatatu ku munota wa 71’ gitsinzwe na Artem Dzyuba w’Uburusiya, icya kane cy’Uburusiya cyatsinzwe na Denis Cheryshev ku munota wa 90’ ubwo Arabia Saudite yari imaze gukica intege, ntibyarangirira aho kuko icya gatanu cyaje ku munota wa 90’ n’ubundi nyuma y’amasegonda make gusa, gitsinzwe na Denis Cheryshev .

Ababanje mu kibuga b’Uburusiya : Igor Akinfeev, Mario Fernandes, Ilya Kutepov, Sergei Ignashevich, Yuri Zhirkov, Yuri Gazinskiy, Roman Zobnin, Aleksandr Samedov, Alan Dzagoev, Aleksandr Golovin na Fedor Smolov.

Arabia Saudite : Mohammed Al-Sahlawi, Salem Al-Dawsari, Salman Al-Faraj, Taisir Al-Jassim, Yahya Al Shehri, Abdullah Otayf, Yasir Al Shahrani, Omar Hawsawi, Osama Hawsawi, Mohammed Al Burayk na Abdullah Al Muaiouf.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *