Search

Imanishimwe, umukinnyi wa APR FC agiye gukora ubukwe n’umukobwa bamaze umwaka bakundana

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Imanishimwe Emmanuel umukinnyi w’ikipe ya APR FC akaba na myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi agiye gukora ubukwe n’umukobwa witwa Uwase Claudia bamaze umwaka bakundana.

Tariki 8 Ukuboza 2018 nibwo Emmanuel Imanishimwe bita Mangwende azarushinga na Uwase.

Imanishimwe na Uwase bagiye gukora ubukwe

Uyu mukinnyi umaze imyaka ine akina muri Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yazamukiye muri Rayon Sports mbere yo kujya muri APR FC mu 2016.

Tariki ya 16 Nzeri 2018 yambitse impeta umukunzi we witwa ‘Uwase Claudia’ ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 23.

Icyo gihe yahise atangariza abitabiriye uwo muhango ko batangiye gukundana mu Ukuboza 2017.

Uwase Claudia ugiye kurushinga na Imanishimwe, asanzwe ari umuyobozi w’itsinda ry’abafana ba APR FC ryitwa ‘Intare za APR’.

Yamenyekanye kandi mu Rwanda kuko ari umwe mu bagize ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket kuva mu 2014.

Imanishimwe agiye kwinjira ku rutonde rw’abakinnyi ba APR FC barushinze nyuma ya Hervé Rugwiro, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Imran Nshimiyimana, Iranzi Jean Claude na Butera Andrew.

Uyu mukobwa asanzwe ari umufana w’imena mu ikipe ya APR FC

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.