Imbere y’abafana barenga ibihumbi, Alikiba yataramiye abakunzi be mu gitaramo yakoreye i Burundi,aho yageze agasanga ariwe wenyine wambaye agapfukamunwa(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi wo mugihugu cya Tanzania, Alikiba yataramiye abakunzi be barenga ibihumbi mu gihugu cy’i Burundi ntabyo guhana intera cyangwa kwambara agapfukamunwa ngo birinde icyorezo cya Covid 19 cyugarije abatuye isi.

Iki kigataramo cyabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, kibera ahitwa Miami Beach mu mujyi wa Bujumbura.

Alikiba imbere y’abafana be

Alikiba wari utaramiye abarundi ku nshuro ye ya kabiri, yabaririmbiye indirimbo ze zitandukanye harimo, izigezweho  nizakera nka  Salute iri muzigezweho na Cinderela iri muzatumye uyu muhanzi amenyekana cyane muri Afurika.

Mubyari byatangaje cyane Alikiba, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Bujumbura, ni uko yasanze ariwe wenyine wambaye agapfukamunwa mubantu barenga amajana bari baje kumwakira bitwaje ibyapa byanditseho amazina ye.

Alikiba yari ashyigikiwe cyane

Mubafatanyije na Alikiba muri iki gitaramo harimo abahanzi bakunzwe i Burundi, nka Lolilo, Big Fizzo, Kirikou na Doble Jay.

Mu kiganiro Alikiba yagiranye n’itangazamakuru muri iki gihugu yavuzeko yiteguye kuhazana label ye y’umuziki akaba ashaka kuzamura abanyempano baho mu muziki.

Ntakwambara agapfukamunwa ntaguhana intera, abakunzi b’umuziki i Burundi ntibatinya Coronavirusi, icyorezo cyugarije isi
Lolilo nawe yashimishije abakunzi b’umuziki we
Big Fizzo ashimisha abamukunda

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO