Search

Imfungwa yatorotse gereza ikoresheje indege nyuma y’amezi atatu yongeye gufatwa

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Polisi y’Ubufaransa yatangaje ko Rédoine Faïd, Umufaransa w’umujura kabuhariwe mu gutoroka gereza, yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’amezi atatu yari ashize atorotse gereza akoresheje indege ya kajugujugu yari yashimuse.

Ni we Mufaransa washakishwaga n’ubutabera kurusha abandi.

Uyu mugabo yatangaje abantu benshi bitewe nuburyo yagaragaje ubuhanga budasanzwe mugutoroka gereza

Afungiye mu majyaruguru y’umurwa mukuru Paris. Amakuru avuga ko afunganye n’umuvandimwe we  ndetse n’abandi bagabo babiri.

Faïd w’imyaka 46 y’amavuko, yivugiye ko ari umufana wa filime z’amabandi. Avuga ko ari zo yigiyemo gukwepa polisi.

Yatawe muri yombi bwa mbere mu mwaka wa 1998 ashinjwa ubujura bukoresheje intwaro.

Gutoroka gereza kwe ko ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka kwari kubaye ukwa kabiri.

Ni na ko kumije abantu cyane kurusha ukwa mbere kuko yatorotse akoresheje indege ya kajugujugu.

Kajugujugu uyu mugabo yakoresheje atoroka Gereza

Ubwo yatorokaga yakuwe muri gereza y’i Reau – mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Paris – n’abagabo bitwaje intwaro zikomeye bashoboye kwinjira mu cyumba ubusanzwe cyagenewe abaje gusura imfungwa. Icyogihe abo bagabo bamupakiye muri Kajugujugu yari itwawe n’umwarimu wigisha gutwara indege nawe wari washimuswe nabo bagabo bari baje gucyura umukuru wabo.

Ubwo yaherukaga gutoroka, yari ari mu gifungo cy’imyaka 25 kubera guhamwa n’icyaha cyo gucura umugambi waburijwemo wo kwiba banki, wiciwemo umupolisikazi mu mwaka wa 2010.

Yongeye gufatirwa mu mujyi wa Creil, mu majyarugur y’Ubufaransa ariho yibereye

Rédoine Faïd yavutse mu mwaka wa 1972, mu gace karangwamo ibikorwa by’urugomo mu murwa mukuru Paris. Mu myaka ya 1990, yari akuriye itsinda ry’amabandi yibishaga intwaro akambura abantu ibyabo.

Yavuze ko filime zakiniwe i Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zirimo nka Scarface ikinamo umukinnyi w’imena Al Pacino, yazifashe nk’urugero mu mibereho ye no mu migambi imwe n’imwe yagiye acura.

Gereza uyu mugabo yatorotse ubusanzwe irindwa n’abakomando bamudahushwa ariko yabashije kubacika arataha

Kwamamara kwe kwagizwemo uruhare n’igitabo yasohoye mu mwaka wa 2009 kivuga ku bugimbi bwe mu mihanda y’i Paris n’uburyo yagezeho agahinduka umunyabyaha wabigize umwuga.

Imbonerahamwe y’uko yagiye atoroka gereza mubuhe bitandukanye.

  • Uruhererekane rwa Faïd rwo gufungwa no gutoroka gereza rwatangiye ubwo yatabwaga muri yombi mu mwaka wa 1998 ashinjwa kwibisha intwaro no kwiba banki.
  • Mu mwaka wa 2009, yafunguwe by’agateganyo, arirenga ararahira avuga ko yahindutse – ariko mu mwaka wa 2011, yari yamaze kurenga ku ngingo z’ibyo yasabwaga kubahiriza bijyanye no kurekurwa kwe kw’agateganyo, nuko arongera arafungwa.
  • Mu mwaka wa 2013, yatorotse gereza iri hafi n’umujyi wa Lille mu majyaruguru y’Ubufaransa, akoresheje ibintu biturika, yisohora mu muryango wa gereza w’inzugi eshanu yafashe abarinzi ba gereza ho ingwate kandi yabikinzeho mu gihe yaba arashwe.
  • Mu mwaka ushize wa 2017, Faïd yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 kubera gutoroka gereza. Anakatirwa indi myaka 18 kubera gucura umugambi wo kwiba mu mwaka wa 2010.
  • Muri uyu mwaka wa 2018, nyuma yaho ubujurire bwe bwanzwe, Faïd yakatiwe igifungo cy’imyaka 25.

Rédoine Faïd, Umufaransa w’umujura kabuhariwe mu gutoroka gereza

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.