Umunyarwandakazi Shadia Mbabazi wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo, yatumiwe mu gitaramo gikomeye cyerekeranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kizabera mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi mu mpera za Nyakanga 2019.

Uyu mukobwa wabaye ikimenya bose cyane cyane ku rubuga rwa Instagram yatumiwe mu gitaramo gikomeye cya Instagram Party.
Iki gitaramo cy’abakoresha Instagram cyiswe Instagram Party biteganyijwe ko kizaba tariki ya 20 Nyakanga 2019 kibere mu murwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura.

Shaddy Boo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto [affiche] igaragaza ko azaba ari na we mushyitsi w’imena muri iki gitaramo asaba abaturage b’i Burundi kumwitegura.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 by’amarundi mu myanya isanzwe, mu gihe mu myanya y’icyubahiro ku meza y’abantu 4 ari ibihumbi 500 by’amarundi.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)