Uko wareba ukanasiba SIMCARD zikubaruweho mu buryo utazi cyangwa utagikoresha

Ubu byagutangaza urebye ugasanga hari simcard nyinshi zikubaruweho kandi utazi uko byajyenze. Ni byiza, kandi ni ngombwa kuzimenya no kuzisiba ntizongere kukubarwaho. Ibi ni uko abantu bashobora kuzikoresha ibyaha bikakwitirirwa.

Dore uko babijyenza :

Kureba nimero zikubaruweho :

1) Kanda *125*Nimero y’Irangamuntu#

2) Emeza (Yes)

Guhagarika nimero utifuzako ikomeza kukubarurwaho :

1) Kanda *125*Nimero ya Telefone*Nimero y’Irangamuntu#

2) Emeza (Yes)

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)