Search

Imihigo y’uturere, Rwamagana irayoboye ku mwanya wambere, Nyamagabe, Ruhango na Nyanza mu myanya ya nyuma(Urutonde)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kuri uyu wa kane ubwo Minisitiri w’Intebe yatangazaga uko uturere twakurikiranye mu kwesa imihigo y’umwaka w’imari 2017/2018, Rwamagana yongeye kuza imbere n’amanota 84,5 mu gihe akarere ka Muhanga kabimburira utundi mu Ntara y’Amajyepfo ari aka 16 ku rutonde, utundi turere 6 tw’iyi Ntara turi mu myanya 10 ya nyuma harimo na Nyanza yabaye iya nyuma.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana hagati ya Perezida Kagame na Minisitiri Kaboneka

Mu mwaka ushize, Akarere ka Rwamagana ni ko kari kaje ku isonga mu mihigo y’umwaka wa 2016/2017, gakurikirwa n’aka Musanze na Huye ; mu gihe muri dutatu twa nyuma hari Ruhango, Rulindo na Rubavu.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko isuzuma ry’iyi mihigo ribanze ku kureba niba yaragize uruhare mu kwihutisha iterambere ry’igihugu ndetse ko gutanga amanota bitibanze ku bikorwa ahubwo ku ruhare rwabyo mu iterambere ry’igihugu no kureba ko yashyizwe mu bikorwa ku gihe.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko inzego zashyize mu bikorwa imihigo zihuriye ku kuba buri wese yumva uruhare rwe, gusobanukirwa neza ibigomba gukorwa no gukurikiranira hafi uko bikorwa.

Uko uturere twakurikiranye n’amanota y’icumi twa mbere

1. Rwamagana: 84.5%
2. Gasabo: 82.5%
3. Rulindo: 82.5%
4. Gakenke: 80.4%
5. Kicukiro: 77.5%
6. Gicumbi: 76.3%
7. Kayonza: 74.9%
8. Gatsibo:73.5%
9. Rubavu: 72.8%
10. Rutsiro: 72.4%
11. Bugesera
12. Ngororero
13. Kirehe
14. Nyagatare
15. Musanze
16. Muhanga
17. Nyamasheke
18. Nyabihu
19. Huye
20. Nyarugenge
21. Karongi
22. Ngoma
23. Rusizi
24. Nyaruguru
25. Gisagara
26. Kamonyi
27. Burera
28. Nyamagabe
29. Ruhango
30. Nyanza

 

Comments

comments




One thought on “Imihigo y’uturere, Rwamagana irayoboye ku mwanya wambere, Nyamagabe, Ruhango na Nyanza mu myanya ya nyuma(Urutonde)

  1. mupenzi

    nyamagabe turanga tugahora kwisonga mu mihigo utundi turere ni tuze dukore urugendo shuri hano iwacu I nyamagabe

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.