Mu ntangiriro z’ukwezi gutaha mu Rwanda hazabera imikino y’igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2019, amakipe 16 yemeje kuzitabira iyi mikino yashyizwe mu matsinda kuri uyu wa Gatanu.

Kugicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo hatangajwe urutonde rwanyuma rw’amakipe yose azitabira iyi mikino ndetse ahita anashyirwa mu matsinda.

Amakipe yose ari mu matsinda 4, Rayon Sports yisanze mu itsinda rya mbere na TP Mazembe mu gihe Mukura Victory Sports iri mwitsinda rya kabiri na Azam Fc ifite iki gikombe giheruka, APR FC ikaza mu itsinda rya Gatatu na Proline.

Iyi mikino iteganyijwe gutangira tariki ya 6 kugeza 21 Nyakanga 2019, ikazabera mu mijyi 3, Rubavu, Kigali na Huye
Dore uko amakipe agabanyije mu matsinda

itsinda A : Rayon Sports (RWA), TP Mazembe (DRC), KMC (TAN) na Atlabara(S. Sudan)- KIGALI
Itsinda B : Azam FC(TAN), Mukura VS (RWA), Bandari FC (KEN) na KCCA (UGA)- HUYE
Itsinda C : APR FC (RWA), Green Buffaloes (Zam), Proline (UGA) na Heegan (Som) - KIGALI
Itsinda D : Gor Mahia (KEN), DC Motema Pembe (DRC), KMKM (ZAN) na AS Ports (DJI) – RUBAVU

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)