Umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri wahuzaga Inzovu za Cote d’Ivoire n’Amavubi y’u Rwanda, warangiye Cote d’Ivoire inyagiye u Rwanda ibitego 3-0.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Félix Houphouët-Boigny iherereye mu mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire. Nta gikanganye Amavubi yaharaniraga kuko icyizere cyo kujya mu gikombe cya Afurika cyatakaye mu mwaka ushize, ubwo batsindwaga na Cote d’Ivoire i Huye.

Cote d’Ivoire yakiniraga imbere y’abafana bayo yatangiye umukino yotsa igitutu Amavubi, inabona igitego cya mbere hakiri kare cyane gitsinzwe na rutahizamu Nicolas Pepe ukinira ikipe ya Lille yo mu Bufaransa.

Amavubi yanyuzagamo agahererekanya neza hagati mu kibuga, gusa kunyura mu bwugarizi bwa Côte d’Ivoire bwarimo Eric Bailly na Wilfried Kanon bikagorana. Igice cya mbere kizakurangira Côte d’Ivoire ariyo iri mbere n’igitego kimwe.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, umutoza Mashami yakoze impinduka, avana mu kibuga Manzi Thierry yinjiza Kevin Muhire. Mu minota ya nyuma y’umukino na ho yavanye mu kibuga Hakizimana Muhadjiri aha umwanya Eric Rutanga.

Ku munota wa 65 Inzovu zaje kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na myugariro Eric Bailly n’umutwe naho icya gatatu gitsindwa na rutahizamu Maxwel Cornet usanzwe akinira ikipe ya Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa.

Amavubi ashoje imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ari aya nyuma mu itsinda H n’amanota abiri, mu gihe Côte d’Ivoire yashoje ari iya kabiri n’amanota 11.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)