Ikipe ya APR FC ntibashije kwikura i Muhanga nyuma yo kuhatsindirwa na AS Muhanga ibitego 2-1.

Wari umukino w’umunsi wa 28 wabereye kuri Stade Muhanga, urangira AS Muhanga yitwaye neza itsinda APR FC ibitego 2-1.

Ibitego bya AS Muhanga byose byinjiye mu gice cya mbere bitsinzwe na Bizimana Yannick naho APR itsindirwa na Mugunga Yves.

Gutsindwa uyu mukino kwa APR FC bitumye Rayon Sports ikomeza kuyirusha amanota 4, aha Rayon Sports ikaba isabwa gutsinda Kirehe Fc igahita yegukana igikombe cya Shampiyona.

Muhadjiri ntabwo yishimiye uburyo batsinzwe na Muahnga

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)