Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Gashyantare 2019 ubwo Abanyarwanda bizihizaga umunsi w’Intwari, nibwo hakinwe umukino wanyuma w’irushanwa ry’igikombe cy’Intwari hagati ya APR FC na Rayon Sports waje kurangira iyi kipe y’ingabo z’igihugu APR FC ariyo yegukanye iki gikombe.

Uyu mukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera, watangiye umukino ubona agerageza gusatirana kuko imwe yageraga ku izamu ry’iyindi mu kandi kanya indi nayo ikayisatira.

APR FC niyo yaje gufungura izamu ku munota wa 28 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio ku mupira yari ahinduriwe neza na Bigirimana Issa.

Ku munota wa 59 w’umukino Bigirimana Issa yahushije ikindi gitego ku mupira yarengeje myugariro wa Rayon Sports, Manzi Thierry urenga n’ umunyezamu Mpazimpaka ariko uca iruhande rw’izamu.

APR FC yakomeje kotsa igitutu izamu rya Rayons Sports nubwo nayo yanyuzagamo ikagerageza uburyo bwo gushaka ibitego ariko amahirwe ntabasekere. Umukino urinda urangira ariyo iyoboye n’igitego kimwe maze yegukana igikombe cy’Intwari cya 2019.

Mu y’indi mikino yabaye ikipe ya AS Kigali nayo yahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe, ntibyje kuyihira kuko yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1 mu gihe yasabwaga gutsinda kuko habarwaga amanota.

APR FC yasoje irushanwa ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu naho As Kigali ku mwanya wa kabiri n’amanota ane. Rayon Sports yarangije iri ku mwanya wa gatatu n’amanota ane mu gihe Etincelles ariyo yasoje ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Ikipe ya mbere yahembwe igikombe na Miliyoni 4 Frw. Iya kabiri ihabwa miliyoni ebyiri iya gatatu ihabwa miliyoni 1.5 iyanyuma ihembwa miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda


Mbere y’umukino ba kapiteni b’amakipe yombi babanje gusoma ubutumwa bushishikariza Abanyarwanda umuco w’ubutwari.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)