Nyuma yuko APR FC imuritse abakinnyi bashya yaguze harimo 4 bavuye muri Rayon Sports, iyi kipe nayo yahise isinyisha 4 bari mubo APR FC iherutse gusezerera ariko bashobora kwiyongera bakaba barindwi.

Mu minsi ishize nibwo ikipe ya APR FC yirukanye abakinnyi 16, itiza abandi 4 isigarana abakinnyi 10 gusa. Mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Nyakanga 2019 nibwo APR FC yamuritse abandi bakinnyi bashya imaze kugura bazayifasha muri uyu mwaka w’imikino.

Muri aba bakinnyi ikipe ya APR yamuritse harimo bane bari bafite amazina akomeye muri Rayon Sports aribo Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Manishimwe Djabel ndetse na Niyonzima Olivier Sefu.

Ubwo APR yamurikaga aba bakinnyi, ku rundi ruhande ubuyobozi bwa Rayon Sports nabwo bwari mu nama yo kureba abo nabo bakeneye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga Rayon Sports nayo yahise isinyisha abakinnyi bane ariko biravugwako hari n’abandi batatu bagomba gusinya bakaba barindwi muri 16 bavuye muri APR FC.

Abakinnyi Rayon Sports yamaze gusinyisha ni Rugwiro Herve, Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Sekamana Maxime. Abandi batatu basigaye ni Nshuti Dominique Savio, Rusheshangoga Michel na Kimenyi Yves, amakuru agera ku Ibyamamare.com nuko aba bose bamaze kuganira n’ubuyobozi bwa Rayon Sports igisigaye ari ugushyira umukono ku masezerano gusa.

Ntabwo ihangana nkiri ryari rimenyerewe ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda, ibi kandi biraca amarenga y’uburyo aya makipe yombi azaba ahanganye mu kibuga yaba mu mikino ya CECAFA Kagame Cup ndetse n’indi ya shampiyona.

Abakinnyi bashya APR FC yamaze gusinyisha bavuye muri Rayon Sports.
Nizeyimana Mirafa asinya muri Rayon Sports.
Amran wicyae hagati ashyira umukono ku masezerano muri Rayon Sports.
Sekamana Maxime nawe ashyira umukono ku masezerano.
Rugwiro Herve nyuma yo gusinyira Rayon Sports.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)