APR FC ikipe ifite ibikombe byinshi bya shampiyona yo mu Rwanda, yamuritse umutoza mushya ukomoka muri Serbia n’abakinnyi bane bashya bitezweho kuzafasha iyi kipe kugera kure itaragera mu mateka yayo mu mikino Nyafurika.

Umutoza mushya wa APR FC witwa Zlatko Krmpotić n’abakinnyi bane aribo rutahizamu Danny Usengimana, Iragire Ramadhan wakiniraga Atlético y’i Burundi, Nshuti Innocent wavuye muri Stade Tunisien na Ally Niyonzima utashoboye kuboneka nibo bamuritswe muri iyi kipe mu gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Uyu mutoza ufite imyaka 61 y’amavuko yijeje abakunzi ba APR FC ko ikimuzanye muri iyi ipe ari ugukomeza gutwara ibikombe ndetse no kurushaho kwitwara nez mu mikino Nyafurika.

Ati “Nasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa mu gihe byaba bibaye ngombwa. Nje gufasha APR FC gukomeza gutwara ibikombe. Kuba ikipe ya APR FC nyisanze ku mwanya wa mbere nta kindi ngiye gukora ahubwo ngiye kubafasha kujya bakina bashyize igitutu ku ikipe baba bahanganye kandi tuzanagerageza kwitwara neza mu mikino Nyafurika”.

Krmpotić mbere yuko azagutoza APR FC yanyuze muyandi makipe atandukanye nka TP Mazembe aho yari umutoza wungirije muri 2015, Don Bosco, Zesco United na Jwaneng ari nayo yaherukaga gutoza mu mwaka wa 2018.

Muri APR FC, Zlatko Krmpotić azakomeza kungirizwa n’abatoza basanzwe muri iyi kipe barimo Radanavic Miodrag bakomoka mu gihugu kimwe.

Aba bakinnyi bane bashya nabo basinye amasezerano y’umwaka n’igice.


Zlatko Krmpotić ngo azafasha APR FC gukomeza gutwara ibikombe no kugera aho iragera mu mikino ya CAF.

Niragira Ramadhan ni umunyarwanda wakiniraga Atlético Olympic Football Club y’i Burundi ari mu bakinnyi bashya berekanwe muri APR FC.

Nshuti Innocent yagarutse muri APR FC nyuma yo kutagubwa neza muri Tunisia.

Danny Usengimana ngo azanywe no gutsindira APR FC ibitego byinshi.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(4)