Nyuma yuko ikipe ya AS Kigali imaze imikino 7 itarabona amanota atatu kuri ubu imaze kuyabona ku nshuro ya Gatatu noneho inyagiye Gicumbi FC ibitego 6-0 ku busa,yahushije Penaliti ikabura na kimwe.

Umukino wa Shampiyona w’umunsi wa cumi wa shampiyona As kigali yari yakiriye Gicumbi FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Muri uyu mukino Kibengo Jimmy yatsinzemo ibitego bibiri,Ally bizimungu,Ngando Omar,Ndarusanze,na Faruku.

Umukino watangiye nikipe ya As Kigali yataka cyane ndetse iza no kubona ibitego byinshi mu gice cya mbere ku buryo ku munota wa 46 iyi kipe yari yamaze kubona ibitego bine byose.

Ikipe ya AS Kigali wabonaga ibonana neza mu kibuga hagati dore ko yakinishaka n’abakinnyi benshi hagati bikagaraga ko irimo kurusha Gicumbi FC cyane kuko n’umukino yari yawurangije mbere.

Ikipe ya Gicumbi yaje no kubona Penaliti ariko ku bw’amahirwe make ntiyayinjiza ibura na kimwe cy’impozamarira.

Masudi Djuma yari ahrutse gutsinda ibitego nk’ibi akiri mu ikipe ya Rayon Sports ubwo nanone yigeze gutsinda Gicumbi FC ibitego 6-0.

Iyi nsinzi igaragaje ko Masudi Djuma arimo kugaruka neza nyuma yo kumara imikino 7 ikipe ya As kigali itabona amanota atatu ubu imaze imikino 3 yikurikiranya itsinda kandi igaragaza n’umukino mwiza.

Ibi biratuma yigira imbere ku rutonde rwa Shampiyona mu gihe Gicumbi yari iyanyuma ikomeje kujya ahabi.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)