Kuri uyu wa Kane nibwo hakinwe imikino ibanza ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, ikipe y’abanyamujyi AS Kigali yari yakiriye APR FC yaje no kuyitsinze igitego kimwe 1-0 mu gihe mukeba wayo Rayon Sports yo yatsindiraga Marines FC iwabo i Rubavu igitego 1-0.

Umukino wa AS Kigali na APR FC wabereye kuri stade Regional i Nyamirambo wari umukino utari uryoheye ijisho kuko amakipe yombi yakinaga asa naho anganya imbaraga.

Igice cya mbere cyarangiye ntakipe ishoboye kureba mu izamu ry’iyindi. Jimmy Mulisa watozaga yahise akora impinduka akuramo Songayingabo Shaffy na Nshimiyimana Amran ashyiramo Ombolenga Fitina na Iranzi Jean Claude, nyuma aza gushyiramo Sugira Ernest asimbuye Danny Usengimana.

AS Kigali yakiniraga imbere y’abakunzi bayo yaje kuvunikisha Farouk Ruhinda Saifi wagize ikibazo cy’imvune hakiri kare asimburwa na Ishimwe Kevin.

Ku munota wa 90 w’umukino nibwo myugariro Nshimiyimana Marc Govin yaboneye ikipe ya AS Kigali igitego cyayihesheje intsinzi.

Gutsindwa kuri uyu mukino ubanza byongereye APR FC akazi kuko isabwa kuzatsinda ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura kugira ngo ikomeze.

Mu y’iyi mikino yabaye ikipe ya Rayon Sports yanegukanye shampiyona y’uyu mwaka, yatsindiye Marines FC i Rubavu igitego 1-0. Gasogi United nayo yatsinze Rwamagana City 1-0 naho Hope FC yanganyije na Etincelles FC 2-2. Imikino yo kwishyura iteganyijwe kuwa 16 Kamena 2019.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)