Gakumba Patrick uzwi cyane nka Super Agent umenyerewe gucuruza abakinnyi hano mu Rwanda no mu Karere wari wavuze ko mu gihe Barcelona yaba idatawaye igikombe cya championsl League azava mu mujyi wa Kigali akagera aho avuka mu karere ka Nyagatare ahazwi nka Matimba yahise atangaza ko uru rugendo rutakibaye gusa ko aza gutangaza impamvu nyamukuru rutabaye nubwo Barcelona yasezerewe muri iri rushanwa na Liverpool ku kinyuranyo cy’ibitego bine kuri bitatu.

Uyu mugabo yatangaje ibi taliki ya mbere Gicurasi ubwo Barcelona yari iimaze kunyagira Liverpool ibitego 3 ku busa mu mukino ubanza icyo gihe yagize ati.

“ Njye mbisubiremo mu gihe fc Barcelona izaba idatwaye igikombe cya champions league nzava mu mujyi wa Kigali hagati ahubatse Kigali Convention Center njye Nyagatre aho mvuaka n’amaguru ni mushaka muzankurikire murebe nta modoka, moto nzatega ntacyo kurya cyangwa kunywa nzafata urugendo nirushaka ruzamfate icyumweru.”

Gusa mu mukino wo kwishyura wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabili taliki ya 7 Gicurasi Liverpool yasezereye Barcelona iyitsinze ibitego bine ku busa bihita biba bine kuri bitatu mu mikino yombi Barcelona isezerwa ityo.

“ Ntabwo urugendo rukibaye, nanjye birambabaje kudashyira mu bikorwa ibyo nemeye gusa impamvu irumvikana turayimenya twese nituba duhuriye aho natangarije ko nzatangirira urugendo kuri Kigali Convention center.” Uyu mugabo ntiyashatse kubivugaho byinshi

Gakumba Patrick amaze kumenyekana cyane kubera kugurisha abakinnyi bo mu Karere n’abo mu Rwanda yari abaye uwa kabiri mu bantu bazwi bashyizeho intego ikomeye mu Rwanda kubera umupira w’amaguru nyuma ya Rutamu Elie Joe wasezeye akazi k’itangazamakuru nyuma yo gutega ko Messi n’ikipe y’Igihugu cye cya Argentine n’idatwara igikombe cy’Isi cya 2018 azasezera birangira asezeye.

Ibirometero birenga 140 nibyo Gakumba yari yiyemeje kugenda n’amaguru nta kurya nta no kunywa mu gihe fc Barcelona yaba idatwaye iki gikombe uyu mwaka wa 2018-2019 nkuko byagenze.

Gakumba kuri ubu niwe uhagarariye abakinnyi bakomeye b’Abanyarwanda nka Kagere Meddie ukina muri Simba na Tuyisenge Jacques ukina muri Gor Mahia n’abandi nka Faruku Mia w’umugande n’abandi banyamahanga bo mu Karere n’ahandi.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)