APR FC iri mu makipe akomeye hano mu Rwanda, nyuma yuko igize umusaruro mubi muri uyu mwaka w’imikino urangiye, yirukanye abakinnyi barenga 15 harimo n’uwari kapitene wayo Mugiraneza Jean Baptiste ndetse n’abandi bafatwaga nk’inkingi za mwamba muri iyi kipe.

Hari hashize iminsi bivugwa ko iyi kipe izasezerera bamwe mu bakinnyi bayo badatanga umusaruro ndetse n’abandi bashinjwa imyatwarire mibi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu nama yahuje ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC n’abakinnyi, iyobowe na visi perezida w’iyi kipe Afande Mubaraka Muganga ni ho hatangarijwe uyu mwanzuro wo gusezerera aba bakinnyi bakajya kwishakira andi makipe.

Ku rutonde rw’abakinnyi APR FC yirukanye harimo kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste (Migi), Ngabo Albert wari uyimazemo imyaka irenga 8, Nshuti Dominique Savio, Kimenyi Yves wari umunyezamu wa mbere, Iranzi Jean Claude na myugariro Rugwiro Herve n’abandi.

Ntihigeze hatangazwa abandi bakinnyi iyi kipe yitegura gusinyisha bazasimbura aba birukanywe, Aba bakinnyi birukanywe nyuma y’iminsi mike n’uwari umutoza wayo mukuru Zlatko Krmpotić asheshe amasezerano.

Ni mu gihe kandi APR FC yitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda mu ntangiriro za Nyakanga 2019.

Urutonde rw’abirukanywe :

Kapiteni Migi nawe ari mu birukanywe.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(3)