Ikipe y’Igihugu y’Uburundi ikoze ibyo yasabwaga byo kunganya na Gaboon ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika ku nshuro yambere mu mateka yabwo.

Uburundi bwasabwaga gutsinda cyangwa kunganya umukino wayo wanyuma mu itsinda rya gatatu buherereyemo aho bwagombaga guhatana na Gabon i Bujumbura.

Ikipe y’Igihugu y’Uburundi ikoze ibyo yasabwaga byo kunganya na Gaboon ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika

Igitego cya Hamis Cedric cyo ku munota wa 76 w’umukino cyahaye Abarundi icyizere kinshi ariko gihita kigabanuka mu minota itandatu gusa ubwo myugariro w’Intamba mu rugamba Ngandu Omar yitsindaga igitego amakipe yombi ahita anganya igitego kimwe kuri kimwe ari nako umukino waje kurangira.

Inota rimwe Uburundi bukuye muri uyu mukino ribuhesheje itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’Ibihugu ku nshuro yambere mu mateka yabwo kuva irirushanwa ryatangira gukinwa.

Abakinnyi bazwi mu Rwanda nka Kwizera Pierro, Shassir, Ngandu Omar, hamis cedric, Karim Nizigiimana ari nawe kapiteni w’iyi kipe bagize uruhare runini muri aya mateka akozwe n’iyi kipe.

Ibyishimo ni byose kubakunzi b’umupira w’amaguru i Burundi

Igikombe cya Afurika 2019 Uburundi bugiye gukina ku nshuro yambere kizabera mu Misiri mu kwezi kwa Kamena.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)