Ikipe ya Rayon Sports iheruka kwegukana igikombe cya Shampiyona itangiye igikombe cy’Amahoro itsinda ikipe ya AS Kigali igitego 1-0.

Ni umukino ubanza w’igikombe cy’amahoro, aho wagaragayemo kudashaka gutakaza ku mpande zombi.

Amakipe yakkomeje gusatirana igice cya mbere kirangira ari 0-0. Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje gusatirana biza gufasha ikipe ya Rayon Sports kubona igitego cyabonetse ku munota wa 89 w’umukino.

Ni igitego cyabonetse nyuma ya kufura yatewe neza na kapiteni, Manzi Thierry usanga Iradukunda ahagaze neza awerekeza mu izamu myugariro Mutsinzi Ange akozaho umutwe igitego kiba kirinjiye.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
AS Kigali : Bate Shamiru, Ntamuhanga Tumaini, Rurangwa Mossi, Niyomugabo Claude, Nsabimana Eric, Bishira Latif, Cyitegetse Bogard, Benedata Janvier, Ndarusanze Jean Claude, Ishimwe Kevin na Ssentongo Saifi Farouk.

Rayon Sports : Mazimpaka Andre, Manzi Thierry, Iradukunda Eric, Habimana Hussein, Mutsinzi Ange, Irambona Eric, Donkor Prosper, Manishimwe Djabel, Mugisha Francois, Michael Sarpong na Mugisha Gilbert,

Uko imikino yose yagenze

AS Kigali 0-1 Rayon Sports
Hope FC 2-2 Gasogi United
Mukura VS 3-0 Unity SC
Interforce vs Intare FC wasubitswe

Imikino itegerejwe ku munsi w’ejo

Gicumbi FC vs Police FC (Gicumbi, 15h00)
Vision FC vs Bugesera FC (Stade Mumena, 15h00)
APR FC vs Rwamagana City FC (Stade de Kigali, 15h00)
Etoile de l’est FC vs SC Kiyovu (Stade Ngoma, 15h00)
Marines FC vs Etincelles FC (Stade Umuganda, 15h00)

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)