Myugariro w’ibumoso wakiniraga ikipe ya APR FC, Imanishimwe Emmanuel, yerekeje gihugu cya Serbia ku mugabane w’i Burayi aho agiye gukina mu myaka itatu iri imbere.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 3 Gashyantare 2019 nibwo bamwe mu bagize umuryango n’inshuti za Emmanuel Imanishimwe bahuriye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, baherekeje uyu musore, bari bamuherekeje harimo n’umugore we Uwase Claudia bamaze igihe gito bakoze ubukwe.

Uwase Claudia yafashwe n’ikiniga, amarira azenga mu maso ariko nta yandi mahitamo yari afite. Ntabwo arabona ibyangombwa byari gutuma ajyana n’umugabo we, biteganyijwe ko nibiboneka azamusangayo.

Mangwende yari ahaerekejwe n’umukunzi we, bamaze igihe giko bakoze ubukwe

Yafashe indege imwerekeza i Belgrade muri Serbia anyuze muri Turikiya, aho agiye muri FK Napredak Kruševac iri ku mwanya wa gatanu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri icyo gihugu.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere akigerayo ahita asinya amasezerano y’imyaka itatu, agahita anatangira gukoreshwa muri shampiyona igizwe n’amakipe 16, igeze ku munsi wa 21.

Isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ku rwego mpuzamahanga, muri Serbia rizafungwa kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Gashyantare 2019.

FK Napredak Kruševac igiye gusinyisha Emmanuel Imanishimwe ni ikipe ikuze kuko yashinzwe mu 1949. Yakirira imikino yayo kuri Mladost Stadium yakira abantu ibihumbi 10 iri mu gace ka Lučani mu murwa mukuru Belgrade.

Imanishimwe yagiye mu ikipe ikoresha umubare munini w’abenegihugu kuko isanganywe abanyamahanga batatu gusa barimo babiri bakomoka muri Afurika, Umunya-Mali Ibrahima Mame N’Diaye na Regis Samuel Baha ukomoka muri Cameroun.

Umugore wa Imanishimwe yasutse amarira ku kibuga cy’indege

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)