Imodoka ya Rayon Sports mu cyumweru gishize nibwo yagiriye Ikibazo mu karere ka Nyanza ari naho yarimaze iminsi Iparitse, kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mta 2019 iyi modoka yagaruwe I Kigali ikururwa.

Ku munsi wo Kuwa Gatanu nibwo iyi modoka yagiriye ikibazo mu Butantsinda bwa Kigoma mu Karere ka Nyanza aba ari naho iguma aho yari ihamaze iminsi igera kuri itatu.

Iyi modoka yaguzwe agera kuri Miliyoni 100 iri mu bwoko bwa Foton, nta gihe kinini imaze ikoreshwa niyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Nyuma yuko iyi modoka igize ikibazo byagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga ivugirwaho magambo agiye atandukanye.

Nkuko tubikesha IGIHE bivugwa ko mu gitondo cy’uyu munsi Polisi yahamagaye ubuyobozi bwa Rayon Sports ibusaba gushaka uko iyi modoka ikurwa ku muhanda, bitaba ibyo ikayihikurira bukazishyura ibyatanzwe kuri icyo gikorwa n’amande.

imodoka ya Rayon yapfuye igiye kumurikirwa abafana

Abayobozi ba Rayon Sports bahise bumvikana na Sosiyete ya Akagera Motors yayibagurishije, bohereza imodoka iyigarura i Kigali mu gihe hagishakwa uko ikorwa.

Iyi modoka bakunze kwita indege y’ubutaka kuri ubu irabarizwa mu Kagera motors ari naho imirimo yo kuyikora ikomereje.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(3)