Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2018, nibwo hasojwe tombora yiswe Yora Kashi ya AirtelTigo. Abanyamahirwe babiri nibo bagabanye miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda ari nayo yari igihembo nyamukuru muri iyi tombora.

Hari hashize amezi atatu sosiyete y’itumanaho mu Rwanda Airtel Tigo itangije
tombora bise Yora Kashi, yahaga amahirwe abafatabuguzi bayo kwegukana ibihembo bitandukanye birimo n’amafaranga.

Mu muhango wo gusoza iyi tombora wabereye ku cyicaro gikuru cya Airtel Tigo mu mujyi wa Kigali, Amit Chawla, umuyobozi mukuru w’iyi sosiyete yavuze ko muri rusange banyuzwe n’uburyo abafatabuguzi babo bitabiriye iyi tombora dore ko ari nayo ya mbere ikomeye bakoze kuva byaba Airtel Tigo.

Yora Kashi yarimaze iminsi isaga 90 ikorwa, isize abafatabuguzi ba Airtel Tigo bagera kuri 226 begukanye ibihembo harimo 180 batsindiye ibihembo byatangwaga buri munsi, 24 batsindiye ibyatangwaga buri cyumweru na 20 batsindiye amafaranga binyuze mu mashini iyahuha bizwi nka ‘Cash box’ na 2 batsindiye igihembo nyamukuru.

Iradukunda Ornella utuye mu karere ka Kicukiro na Ngayabahunga Jean Bosco utuye mu karere ka Rulindo batsindiye miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, bavuze ko ari umunezero ukomeye kuri bo kuko batizeraga ko ari buri wese ushobora gutsindira aya mafaranga.

Ornella usanzwe ari umuganga yabwiye abanyamakuru ko aya mafaranga yatsindiye azayakoresha mu kwuzuza inzu ye yari yarabuze uburyo bwo kuyirangiza.

Naho Jean Bosco usanzwe akorera abandi mu mirima y’icyayi akaba yari yanaherekejwe n’umufasha we, ngo aya mafaranga yatsindiye azayakoresha mu mishinga y’ubuhinzi maze nawe akajya ahingisha abandi ndetse akazatangira no gucuruza serivisi za nka Airtel Money na Tigo Cash mu gace k’iwabo.


Amit Chawla umuyobozi mukuru wa Airteltigo Rwanda

Jean Bosco ashyikirizwa cheque ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda

Iradukunda Ornella ashyikirizwa cheque ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda yatsindiye muri Yora Kashi.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)