Umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa, yatangaje ko gusezererwa kw’ikipe ye mu mikino nyafurika byaturutse ku mahirwe make no ku misifurire itari myiza yasaga n’igamije guca intege abakinnyi be.

{{}}

APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Champions League, yasezerewe kuri uyu wa Kabiri nyuma yo gutsindwa na Club Africain yo muri Tunisia, ibitego 3-1.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo iyi kipe yagarutse mu Rwanda yijimye mu maso nyuma yo kudahirwa n’urugendo.

Umutoza Jimmy Mulisa yavuze ko nyuma yo gusezererwa agiye gutegura abakinnyi ku buryo bahatanira itike y’umwaka utaha izabasubiza ku ruhando mpuzamahanga.

Mulisa yakomeje atangaza ko we n’abakinnyi be bahagurutse mu Rwanda bifitiye icyizere kuko mu buzima busanzwe iyo utacyigiriye nta kintu na kimwe wageraho.

Ati “Ubonye ukuntu twakinnye, abakinnyi bose bashakaga gukora amateka ariko ubonye uko umukino warangiye ntibyagenze nk’uko twabishakaga. Ndashimira abakinnyi, ibyo nabasabye baritanze, barakoze, twakinnye neza ariko umupira ni uko byagenze.”

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ari igitego kimwe ku mpande zombi, gusa mu gice cya kabiri iyi kipe y’ingabo z’igihugu itsindwa bibiri byatumye isezererwa.

Mulisa yavuze ko gutsindwa mu gice cya kabiri byaturutse ku mvune ya Buteera Andrew no ku misifurire itari myiza.

Ati “Abakinnyi bari bafite ubushake bwinshi, twakinnye umupira igice cya mbere kirangira ari kimwe kuri kimwe, mu gice cya kabiri umusifuzi yatanze amakarita menshi, yaje yahindutse ashaka kudusenya ariko mbwira abakinnyi barihangana dukomeza gukina.

Gusezererwa kwa APR FC Jimmy Mulisa yavuze ko kutaturutse ku gutombora nabi kuko iri rushanwa riba ririmo amakipe yose yitwaye neza ahubwo ‘wenda ni amahirwe mabi’.

Nyuma y’isezererwa rya APR FC, Mukura VS ni yo ihagarariye u Rwanda mu marushanwa nyafurika nyuma yo gusezerwa Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)