Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata 2019 nibwo habaye imikino ya mbere yo kwishyura mu mikino y’igikombe cy’Amahoro. Umukino wari utegerejwe na benshi warangiye ikipe ya Mukura itsinze Kiyovu Sports 1-0 ariko ihita isezererwa kuko umukino ubanza Kiyovu yari yatsinze 3-1.

Kiyovu Sports yahise ibona itike yo gukomeza mu mikino ya 1/4 hamwe na Police yasezereye Étoile de l’Est na Gicumbi yasezereye Espoir y’i Rusizi.

Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri isezereye Bugesera yo mu cyiciro cya mbere iyitsinze 1-2 mu mukino wo kwishyura ari na byo yari yayitsinze mu mukino ubanza.

Imikino yo kwishyura muri 1/8 irakomeza kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena 2019, ari nabwo hazaba tombola y’uko amakipe azahura muri 1/4.

Imikino itegerejwe cyane irimo umukino uzahuza APR FC na AS Kigali kuri Stade ya Kigali ahabereye umukino ubanza warangiye AS Kigali itsinze APR igitego kimwe ku busa (0-1).

Rayon Sports iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona izakirira Marines ku Kicukiro.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Liyovu Sports.
Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Mukura Victory Sports.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)