Ikipe ya Kiyovu Sports isanzwe ifashwa n’Akarer ka Nyarugenge na AS Kigali ifashwa n’umujyi wa Kigali zombi zandikiye ubuyobozi bw’uyu mujyi basaba ko bwahuzwa bagakora ikipe imwe y’umujyi wa Kigali.

Muntangiriro z’uyu mwaka ni bwo hatangiye kuvugwa amakuru y’uko aya makipe yombi yifuza kwihuza akaba ikipe imwe y’umujyi ariko icyo gihe abayobozi b’aya makipe babiteraga utwatsi imbere y’itangazamakuru.

Kuri ubu hari ibaruwa yagiye hanze yasinyweho n’abayobozi b’aya makipe yombi, Kiyovu na AS Kigali basaba ubuyobozi bw’umujyi kwihuza.

Iyi baruwa kandi igaragaza ko ikipe ya Kiyovu Sports ariyo yasabye AS Kigali ko bakwihuza, nyuma yaho komite nyobozi z’amakipe yombi ziricara zibyigaho basanga ntacyo bibangamiye ahubwo byabafasha gukora ikipe ikomeye.

Nubwo aya makipe yombi asaba kwihuza ariko ntanganya amateka n’ibigwi, Kiyovu Sports yashinzwe mu 1964 mu gihe AS Kigali yo yashinzwe muri 2007 nyumayuko hari hamaze guhuzwa iyitwaga Le Naissance FC na Restade FC.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)