Kiyovu Sport yari imaze iminsi ititwara neza ihagamye Apr fc iyigabanyriza umuvuduko wo gusiga Rayon sport bahanganiye igikombe cya shampiyona.

Kiyovu sport yakiriye APR fc ku munsi wa 25 wa shampiyona aho amakipe yombi aguye miswi mu mukino nta kipe n’imwe yashoboye kureba mu izamu ry’indi nubwo amakipe yose yagerageje gusatirana.

Kiyovu Sport yari imaze imikino 2 idatsinda kuko yaherukaga gutsindwa na Gicumbi ndetse na AS Kigali ku buryo bukurikirana.

APR fc yo nyuma yo gutsindwa na Rayon sport yongeye kwigarurira icyizere itsinda Bugesera Fc iyinyagiye ibitego bitatu ku busa.

Muri uyu mukino APR fc itakaje amanota 2 aho igize amanota 58 mu gihe ikurikiwe na Rayon sport ifite amanota 54 n’umukino 1 itarakina.

Mu wundi mukino wari utegerejwe kuri uyu wa kabiri ikipe ya AS Kigali yatsinzwe na Gicumbi igitego kimwe ku busa mu mukino wabere I Gicumbi.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)