Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2019 nibwo mu mujyi wa Baku mu gihugu cya Azerbaijan habereye umukino wanyuma wa UEFA Europa Leagues. I Kigali naho abakunzi ba SKOL bari bashyizwe igorora kuko bakurikiranye uyu mukino nkabibereye ku kibuga kubera ibiteleviziyo bya rutura bari bazaniwe n’uru ruganda.

Mbere yuko uyu mukino wahuzaga ikipe ya Chelsea na Arsenal utangira, abari aho babanje gutaramirwa n’umuhanzikazi Marina.

Nubwo umukino waje kurangira ikipe ya Arsenal inyagiwe ibitego 4 kuri 1, ntibyabujije bamwe mu bakunzi bayo babanyamahirwe gutahana akanyamuneza kubera ibihembo bitandukanye bahawe na SKOL.

Igihembo nyamukuru cyatanzwe ni itike y’indege n’ibizakenerwa byose kuwayegukanye bimufasha kuzajya kureba umukino w’Arsenal mu gihugu cy’Ubwongereza, ikaba yegukanywe na Joel Dukuze.

Abandi banyamahirwe babiri aribo Ndwanyishyaka Theogene na Mutabazi Emile begukanye amatike yo kuzajya guzatemberezwa muri Parike y’akagera ndetse niya Nyungwe kubufatanyea bwa Skol n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB.

Abandi bagiye batsindira ibihembo bitandukanye birimo ibikapu, imyenda yo gukinana ya Arsenal, ibinyobwa bya Skol n’ibindi..

Kugirango ubashe kwinjira aho Skol yerekaniraga uyu mukino byari byorohejwe mu rwego rwo kurushaho kunezeza abakunzi ba Skol n’umupira w’amaguru muri rusange.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)