Ku cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019 nibwo Mukunzi Yannick yakinnye umukino we wanyuma muri Rayon Sports mbere yuko yerekeza muri Sweden. Muri byinshi bagenzi be batangaje bazamwibukiraho ku isonga haza kuba ariwe wabigishaga uburyo bugezweho bwo kubyina bishimira igitego.

Nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Kirehe FC 3-0, Yannick Mukunzi yafashe umwanya asezera kubakunzi b’iyi kipe itazirwa ‘Gikundiro’ ndetse n’abakinnyi bagenzi be.

Benshi muri bagenzi be bakinanaga batangaje ko bazamukumbura kuko yabafashaga mu kibuga no hanze yacyo.

Bimenyimana Bonfils Caleb umwe mu nkingi za mwamba Rayon Sports iri kugenderaho, yavuze ko azakumbura cyane Yannick Mukunzi kuko ariwe wabigishaga kubyina no kubamenyera indirimbo zigezweho.

Ati “Ntabwo byoroshye gutandukana n’inshuti Yannick ariko twarabyishimiye cyane
kuko natwe gukina hanze nizo ntego. Gusa tuzakumbura byinshi kuko mu ikipe yacu yaturushaga kubyina no kumenya indirimbo zigezweho. Yadushyushyaga cyane, nubwo adakunze gutsinda ariko niwe watwigishaga uburyo bugezweho bwo kwishimira ibitego tubatwatsinze.”

Rutanga Eric we yavuze ko hari ikintu kinini iyi kipe yabo igiye guhomba kuko Yannick yarushaga abandi gutegura bagenzi be mu mutwe ndetse akanamenya kubagabanyiriza igitutu ku mikino ikomeye n’ibindi.

Biteganyijwe ko ku itariki ya 23 Mutarama 2019 aribwo Mukunzi Yannick wari umaze umwaka hafi n’igice muri Rayon Sports, azahaguru i Kigali akerekeza muri Sweden aho agiye gukina mu ikipe yitwa Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu.


Nyuma y’umukino na Kirehe Fc, Yannick yahise akuramo jezi asigarana agapira kanditse amagambo yo gushimir Rayon Sports.

Yannick niwe wigishaga bagenzi be uburyo bugezweho bwo kwishimira igitego.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)