Umukinnyi wo hagati wa Real Madrid, Luka Modrić ashyize iherezo ku isaranganywa rya Ballon D’or ryakorwaga na Cristiano na Messi.

Luka Modrić yegukanye Ballon d’or 2018, mu muhango wabereye muri Grand Palais i Paris, mugihugu cy’Ubufaransa


Luka Modrić wegukanye Ballon D’or 218, Ada Hegerberg yegukana Ballon D’or mubagore na Kylian Mbappe yegukanye igihembo kizwi nka Kopa Trophy, gihabwa umukinnyi uhiga abandi bakiri bato

Umunya-Croatia Modrić wanagejeje ikipe ye y’igihugu ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi giheruka cyabereye mu Burusiya, yahigitse kuri iki gihembo gitangwa na France Football, Cristiano Ronaldo, Antoine Griezman, Kylian Mbappe na Lionel Messi waje ku mwanya wa gatanu.

Muri Nzeli Modrić w’imyaka 33 yanegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka mu cyiciro cy’abagabo, cyatanzwe na FIFA.

Muri uyu mwaka wa 2018, Modrić yegukanye UEFA Champions League ya gatatu yikurikiranya hamwe na Real Madrid, ndetse ikipe y’igihugu cye Croatia itsindwa n’u Bufaransa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi, ibitego 4-2.


Luka Modrić yegukanye Ballon d’or 2018

Mu bindi bihembo byatanzwe muri iki gikorwa cyabereye muri Grand Palais i Paris, umufaransa Kylian Mbappe yegukanye igihembo kizwi nka Kopa Trophy, gihabwa umukinnyi uhiga abandi bakiri bato, batarengeje imyaka 21 naho umunya-Norway w’imyaka 23 y’amavuko ukinira Olympique Lyonnais y’abagore, Ada Hegerberg yegukana Ballon D’or mubagore


Kylian Mbappe

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)