Ubuyobozi bw’ikipe ikomeye mu Bwongereza ya Manchester United, bwirukanye ku mirimo uwari umutoza wayo Jose Mourinho .

Jose Mourinho w’imyaka 55 y’amavuko yirukanywe ku mirimo yo gutoza iyi kipe nyuma y’igihe kinini iyi kipe idatanga umusaruro kandi ifite abakinnyi bakomeye kurwego mpuzamahanga.


Jose Mourinho yamaze kwirukanwa

Aya makuru yatangajwe binyuze kurubuga rw’iyi kipe bavugako uyu mugabo atagikenewe muri Man U.

Ubuyobozi bwa Manchester United buvuga ko bushimira Jose Mourinho ku kazi yakoze mu ikipe ya Manchester United, bukanamwifuriza kuzahirwa ahandi azerekeza kuko ibye n’iyi kipe birangiriye aha.

Umutoza mushya uzatoza Manchester United azashyirwaho mu gihe kiri imbere ariko ubuyobozi bw’iyi kipe butangaza ko bugiye gushaka uyitoza by’agateganyo mu mikino ya shampiyona no kwitegura indi mikino mpuzamahanga irimo n’umukino bazakinamo na Paris Saint Germain mu ntangiro za 2019, mu mikino ya EUFA Champions League.

Jose Mourinho utaragiriye ibihe byiza muri Manchester United, asize iyi kipe itifashe neza muri shampiyona kuko iri ku mwanya wa gatandatu aho irushwa amanota 19 yose na Liverpool ya mbere, naho Arsenal iyiri imbere yo ikaba iyirusha amanota 8

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)