Kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2019 nibwo hasojwe irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda). Umunya - Eritrea, Merhawi Kudus ukinira ikipe ya Astana Pro Team yo muri Kazakhstan niwe wegukanye umwanya wa mbere.

Kuva tariki 24 Gashyantare kugera kuri iki Cyumweru tariki 3 Werurwe 2019, intara zose z’u Rwanda zagezweho n’iri siganwa ryahuje abakinnyi 78 bavuye mu makipe 16.

Merhawi Kudus yambaye umwenda w’umuhondo (Maillot Jaune) ku gace ka kabiri kavaga i Kigali kagana i Huye, aho yaje ku mwanya wa mbere yasize umukirikiye amasegonda abiri.

Ku munsi wa gatatu w’irushanwa, Merhawi Kudus yongeye kwegukana agace kavaga i Huye berekeza i Rubavu, ashyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 15 ku mukinnyi wari umukurikiye, anasiga uwari umunyarwanda waje imbere iminota 9 n’amasegonda 52.

Kuri iki Cyumweru Umunya Colombia Rodrigo Contreras ukinira ikipe ya Astana yo mu gihugu cya Kazakistan ni we wegukanye agace ka munani ari na ko ka nyuma kari kagizwe n’intera ireshya na kilometero 61, aho yakoresheje isaha imwe, iminota 33 n’amasegonda 10.

Ku rutonde rusange, Merhawi Kudus asoje isiganwa ari ku mwanya wa mbere. Kilometero 953,6 zakinwe muri iri siganwa, azisoje akoresheje amasaha 24, iminota 12 n’amasegonda 37.

Umunyarwanda uri imbere ku rutonde rusange, ni Areruya Joseph waje ku mwanya wa cyenda, aho arushwa iminota irindwi n’amasegonda 10 na Merhawi Kudus wa mbere.


Merhawi Kudus mubyishimo byo kwegukana Tour du Rwanda 2019.

Aimable Bayingana hagati uyobora Federation y’umukino w’amagare mu Rwanda ari nabo bategura iri rushanwa.


Areruya Joseph yasoje irushanwa ari ku mwanya wa cyenda akaba ari nawe Munyarwaanda waje imbere.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)