Mu Bakinnyi 27 b’agateganyo UmutozA Mshami Vincent yahamagaye azitabaza mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cya Afurika cya 2019 nti bagaragaramo Kapiteni w’ikpe y’Igihugu Amavubi n’umwungirije Mugiraneza Jean Baptiste ndetse na Iranzi Jean Claude.

Umutoza Mashami Vincent nti yigeze agira icyo avuga kuri Mugiraneza Jean Baptiste umaze iminsi adakina kubera ikibazo kimvune, ariko kuri Haruna yavuze ko akiri kapiteni w’ikipe y’Igihugu ariko ko batamwikoreza umutwaro w’ikipe y’Igihugu aka kanya kandi aribwo agitangira gukina mu ikipe ye ya Simba SC.

Mu bandi bakinnyi batahamagawe harimo myugariro wa APR FC Rugwiro Herve,umunyezamu Mpazimaka Andre umaze igihe witwara neza mu ikipe ya Rayon sport na Iranzi Jean Claude wari umenyerewe muri iyi kipe.

Umutoza Mashami avuga ko kuba atahamagaye Mpazimaka ari uko amaze igihe gito agarutse mu kibuga nyuma yo kuva muri Musanze fc ariko ko nawe ari umwe mu bakinnyi beza biteguye kuzahabwa amahirwe mu minsi iri imbere.

Undi mukinnyi wari utegerejwe cyane ni Brayan Ngwabije nawe ukina mu ikipe ya AFC Andrezieux yo mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa. we wavuzeko Atari yitegura kuba yahitamo Amavubi kuko agitegereje amahirwe mu yandi makipe y’Ibihugu arimo n’ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa.

Nyuma y’igihi kinini umuzamu Mvuyekure Emery yagarutse mu ikpe y’Igihugu nyuma yo kuva muri APR fc akerekeza muri Tusker yo muri Kenya.

Urutonde rw’abahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi

Iyi kipe yiganjemo bakinnyi ba APR fc kuko ifitemo abagera ku 10 ikurikiwe n’abakinnyi bava hanze bagera kuri 7, Rayon sport 5 Mukura 3, Kiyovu na AS Kigali nazo zikaba zifitemo umukinnyi 1 kuri buri kipe.

Umutoza Mashami Vincent kandi yemeje ko yaganiriye n’umukinnyi Kevin Pacquet ukinira sain Etiennes yo mu cyiciro cyambere mu Bufaransa ariko ko hari ibyo akiri kuvugana na Ferwafa ndetse ko n’ikibazo cy’imvune afite nayo yaba yarabaye intandaro yo kudahamagarwa kuri iyi nshuro.

Amavubi biteganyijwe ko azahaguruka i Kigali kuwa 21 yerekeza i Abidjan ahazakinirwa umukino kuwa 23 Werurwe igaruke i Kigali kuwa 24 werurwe.

U Rwanda rugiye gukina uyu mukino ari urwanyuma mu itsinda rya munani nyuma yo kunganya imikino 2 muri 3 indi rukayitsindwa.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)