Mugiraneza Jean Baptiste Migi wari kapiteni wa APR FC akirukanwa yaguzwe n’ ikipe ya Kinondoni Municipal Council FC “KMC” yo muri Tanzania ikaba iri gukina imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 hano mu Rwanda.

Migi ari mu bakinnyi 16 birukanwe muri APR FC, bamwe muri bagenzi be bahise babona amakipe bakinira ariko we ntihagira ikipe ya hano mu Rwanda igaragaza ubushake bwo kumusinyisha.

Iyi kipe ya KMC ikina muri shampiyona ya Tanzania ndetse izanahagararira iki gihugu mu mikino nyafurika, si ubwa mbere Migi agiye gukina muri shampiyona ya Tanzania kuko yakiniye na AZAM FC.

Iyi KMC ntabwo iri kwitwara neza muri iyi mikino ya CECAFA Kagame Cup iri kubera mu Rwanda guhera tariki 06 Nyakanga, ifite inota rimwe n’umwenda w’igitego kimwe mu itsinda irimo hamwe na Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 6, TP Mazembe ya kabiri n’amanota 3 ndetse na Atlabara FC na yo ifite inota rimwe.

Migi uheruka gusezererwa na APR Fc

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)