Ikipe ya Mukura Victory sports inganyirije ubusa ku busa (0-0) muri Sudan aho yakinaga n’ikipe yitwa Hilal el Ubayyid mu mikino ya CAF Confederation cup.

Nyuma yo gusezerera Free state Stars yo muri Afurika y’Epfo Mukura Voctory Sports yari yerekeje mu gihugu cya Sudan gukina n’ikipe ya Al Hilal Al Ubayyid,MVS ishobora kwihagararaho hanze inganya 0-0 hanze.

Iyi kipe biragaragara ko irimo kwitwara neza ikaba ikuye umusaruro mwiza hanze mu gihe yabona igitego mu rugo igahita iyisezerera ikajya mu kindi cyiciro.

Mukura Victory Sports na APR FC nizo kipe zari zihagarariye u Rwanda mu mikono nyafurika ariko ikipe ya APR FC ikaba yaravuyemo rugikubita igasigamo Mukura ikomeje kwerekana ko izagera kure muri iri rushanwa.

Mukura yari yajyanye zimwe mu ntwaro zayo ziri kuyifasha zirimo umuzamu Rwabugiri Omar ndetse na kapiteni cyiza Hussen.

Biteganyijwe ko iyi kipe ya Mukura ihite igaruka yitegura umukino wo kwishyura uzabera i Huye kukibuga iyi kipe isanzwe ikoresha.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)