Mukura VS yatsinzwe na Azam FC igitego 1-0 ku mukino wa mbere yakinnye mu itsinda B ry’igikombe cya Cecafa kuri iki cyumweru taliki taliki 07 Nyakanga 2019.

Ni igitego cyatsinzwe na Idd Seleman Ally ku munota wa 77 ku mupira wo mu kavuyo k’imbere y’izamu nyuma ya Koruneli yari imaze guterwa na Idd Bahati.

Ni umukino wabaye nyuma y’uko KCCA yo muri Uganda yari imaze kunganya na Bandari yo muri Kenya igitego 1-1.

Mukura VS yakiniraga imbere y’abafana bayo yatangiye yiga Azam ; iza kubona uburyo bubiri bwa rutahizamu Abdallah Munir wananiwe gutsinda umunyezamu Razak Abalora wa Azam.

Mukura yanakomeje kubona uburyo ariko ba rutahizamu barimo Lomami Frank bananirwa kububyaza umusaruro.

Mu gice cya kabiri, Mukura yagarukanye imbaraga maze ku munota wa 48 ; Mutijima Janvier aza gutera ishoti riremereye ryakuwemo bigoranye n’umunyezamu wa Azam.


Azam Fc yanyabitse Mukura VS 1-0

Rwaka Claude, Umutoza mukuru wa Mukura yahisemo gukuramo Ntwali Evode yinjiza Asmani Ntahobori Yanaje gusimbuza Nyirinkindi Saleh wahaye umwanya na Ndizeye Innocent waje kugira uruhare mu busatirizi bwa Mukura anatsinda igitego cyabazwe ku munota wa 73 ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko hari habayeho kurarira.

Mukura yagerageje kwihagararaho no guhatana iza gucibwa intege n’igitego cya Azam . Yaje kongera kubona igitego cya kabiri ku munota wa 90 ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

Mukura igomba gukina na Bandari FC kuri uyu wa kabiri taliki 09 Nyakanga 2019 mu gihe muri itsinda Azam ya Tanzania izakina na KCCA.

Ababanjemo ku ruhande rwa Mukura VS :

Wilondja Ismail, Mutijima Janvier,Rugirayabo Hassan, Umwungeli Patrick, Muryango Moussa, Martin Fabrice, Evode Ntwari, Nyirinkindi Saleh, Niyonkuru Ramadhan, Munir Abdallah, Romami Frank

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)