Kuri uyu wa kane nibwo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Police FC yashoboye gutsinda Mukura VS 3-2 Mu mukino w’ikirarane wagombaga gukinwa ku munsi wa cyenda wa shampiyona.

Ku munota wa cyenda w’umukino nibwo Police FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Hakizimana Kevin kuri penaliti yateye umuzamu wa Mukura, Wilonja Ismael ayikuramo ariko umupira ugarukura Kevin awusubiza mu izamu.

Ku munota wa 13 ikipe ya Mukura VS yaje kubona igitego cyo kwishyura yatsindiwe na Nshimirimana David ku mupira waturutse muri koroneri itewe na Iragire Sai David.

Ku munota wa 29 Kapiteni wa Mukura VS, Ciza Hussein yatsinze igitego cya kabiri ku makosa ya ba myugariro b’ikipe ya Police FC, igice cya mbere cy’umukino kirangira Mukura iyoboye n
ibitego 2-1.

Hashize iminota ine y’igice cya kabiri, Police FC yabonye igitego cya kabiri cyo kwishyura cyatsinzwe na Ndayishyimiye Antoine Dominique.

Ku munota wa 65 w’umukino Police FC yahise itsinda igitego cya gatatu cya Mushimiyimana Mohammed, birangira gutyo ari 3-2.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino ikipe ya Police FC yahise izamuka ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ifata umwanya wa gatandatu n’amanota 25.

Uyu ni umukino wa mbere Mukura VS itsinzwe muri uyu mwaka w’imikino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere kuko mu mikino 10 yatsinzemo 8 inganya ibiri.


11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Mukura Victory Sports.


11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)