Nyuma y’igihe kinini ikipe y’igihugu y’ u Rwanda idaha intsinzi abanyarwanda, yisanze ku mwanya wa 138 ku isi.

Uru rutonde rushyirwa hanze n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA rwagaragaje ko u Rwanda rwamanutse rukava ku mwanya rwari rwigeze kugeraho wa 122 rukaba rugeze ku mwanya wa 138.

Amakipe y’ibihugu yaje ku myanya itanu ya mbere ni Belgique, France, Brazil, England hamwe n’ikipe y’igihugu ya Croatia.

Ku mugabane w’Afurika, ikipe yaje imbere niy’igihugu cya Senegal naho ikipe y’igihugu ya Somalia yo iza mu makipe arindwi ya nyuma ku isi.

Dore uburo amakipe akurikirana

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)