Perezida w’igihugu cy’u Burundi, Nkurunziza yafashe umwanya munini ashimira abagize uruhare mu guteza imbere ubwigenge bw’u Burundi ndetse no kumenyekanisha iki gihugu, kukivuganira ndetse no kugishakira inshuti.

Ni ibirori byabereye i Bujumbura mu muhanda uri hafi ya Stade Louis Rwagasore (igiye kwitwa Stade Intwari), aho Nkurunziza yavuze ko Papy Faty yaserukiraga u Burundi mu bindi bihugu yakinnyemo harimo n’u Rwanda.

Nyakwigendera Papy Faty yakiniye ikipe y’igihugu y’u Burundi (Intamba Mu Rugamba) kuva mu 2008, aho yakinnye no mu makipe atandukanye mu Rwanda, muri Turkiya, Afurika y’Epfo na eSwatini aho yaguye.
Nyakwigendera Papy Faty wakiniye ikipe y’igihugu y’u Burundi

Perizida w’u Burundi Nkurunziza yibukije ko uyu mukinnyi, uvuka mu gace ka Cibitoke muri Bujumbura, yari mu ikipe y’u Burundi yakoze amateka ikitabira bwa mbere igikombe cya Afurika cy’ibihugu. Yabibukije ko nyuma y’igihe kinini adahamagarwa mu ikipe y’igihugu kubera uburwayi, umwaka ushize Papy Faty yongeye guhamagarwa mu mikino yo gushaka umwanya mu gikombe cya Afurika.

Perezida Nkurunziza yagize ati :" Yaritanze bidasanzwe anatwinjiza mu mateka bwa mbere twinjira muri CAN... Yitabye Imana ari kwitegurira guserukira u Burundi (Intamba Mu Rugamba), aka ni akaryo ko gushimira umuryango we, nubwo we atagihari".


Nyakwigendera Pappy Faty waguye mu kibuga

Nkurunziza yashimiye ikipe y’igihugu y’u Burundi aho yavuze ko bitwaye neza ndetse yungamo ko nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi. Yagize ati :" Turanashimira Intamba mu Rugamba kuko zitadutetereje, nta uvuka rimwe ngo yuzure ingobyi, ibyo zakoze ni byiza cyane kandi imbere ni heza cyane, turabashyigikiye ".

Pappy Fatty yitabye Imana aguye mu kibuga taruki ya 25 Mata 2019 azize uburwayi bw’umutima. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)