Ishyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi,FIFA, ryemeje ko Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa Ahmad Ahmad ’ari kubazwa’ n’abategetsi mu Bufaransa.

Itangazo rya FIFA rivuga ko ari kubazwa ’ibyo ashinjwa bigendanye n’imirimo ye nk’umuyobozi wa CAF’.

Itangazo rya FIFA rivuga ko ’itazi amakuru arambuye kuri iryo perereza bityo itari mu mwanya mwiza wo kubivugaho’.

Rivuga kandi ko bari gusaba ibisobanuro abategetsi mu Bufaransa kuri iryo perereza.

Perezida wa CAF yafatiwe mu Bufaransa mu gihe hasigaye iminsi 15 hagatangira irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’ibihugu.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)