Ikipe ya Rayon Sports inyagiye Mukura Victory Sports ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona waberaga i Huye. Iyi kipe izwi nka ‘Gikundiro’ ikaba yahise ifata umwnaya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Ku munota wa 13 w’umukino nibwo Niyonzima Olivier Sefu yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere cy’umutwe kuri koruneri yari itewe na Rutanga Eric.

Mukura Victory Sports yakiniraga imbere y’abafana bayo yakomeje gusatira ishaka uburyo bwo kwishyura igitego ariko ntibyayihiriye.

Ku munota wa 28 w’umukino Sarpong Michael yaje gutsindira Rayon Sport igitego cya kabiri ku mupira yari acomekewe na Rutanga Eric usanga ba Myugariro ba Mukura VS bahagaze nabi.

Mu gice cya kabiri cy’umukino myugariro mushya ikipe ya Rayon Sports iherutse kugura, Jules Ulimwengu nawe yongeye kwigaragaza atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 66 ku ishoti yari ateye ariko umunyezamu wa Mukura, Wilonja arwana nawo uragaruka, Jules arongera awusunikira mu rushundura.

Ku munota wa 82 w’umukino ikipe ya Mukura VS yahushije igitego cyabazwe, umupira wari utewe na kapiteni Ciza Hussein ariko umupira ukubita igiti cy’izamu ugaruka mu kibuga.

Gutsinda uyu mukino byahaye Rayon Sports guhita ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona inganya amanota 37 na Mukura VS.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)