Rayon sports itsinze Musanze ibitego 2-1 ikomeza kwerekana ko nayo ishaka igikombe cya shampiyona umukino wabereye mu karere ka Musanze ku kibuga cy’ubworoherane.

Wari umukino wa 13 wa Shampiyona aho Musanze FC yari yakiriye ikipe ya Rayon sports ku kibuga kitari cyiza birangira iyi kipe ya Rayon sports icyuye amanota atatu.

Umukino watangiye amakipe yombi asatirana ariko Musanze itanga Rayon Sports mu mukino aho ku munota wa 9 yari yamaze kubona igitego cyayo.

Kuri Rayon Sports ibintu byahise bisa nk’ibikomeye ari nako ikomeza kwataka kuko yabonaga bikomeye.

Ku munota wa 19 Bimenyimana BonFils yahise yishyura igitego cyiza yateye ku mupira w’umuterekano umuzamu ntiyamenya uko byagenze.

igice cya Mbere cyarangiye ari gitego 1-1 amakipe yombi ajya kuruhuka.

Mu gice cya 2 Rayon Sports amakipe yombi yakomeje kwatakana ariko ntihagira ikipe ibona igitego.

Umupira ugiye kurangira Niyonzima Olivier Sefu yabonye igitego cy’instinzi nuko Rayon Sports iba icyuye amanota atatu ikomeza gusatira Mukura ndetse na APR FC.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)