Rayon Sports yaje ku mwanya wa 30 mu makipe 40 yasohotse ku rutonde rw’amakipe yitwaye neza muri uyu mwaka wa 2018 kuko iyi kipe yanaje mu makipe 8 mu irushanwa cya CAF Confederation Cup.

Uyu mwanya Rayon Sports yawugezeho kuko yitwaye neza mu mikino nyafurika aho yagarukiye muri 1/4 cya Confedration Cup. aho yakuwemo na Enyimba FC yo muri Nigeria iyinyagiye ibitego 5-1.

Kuri uru rutonde ntayindi kipe yo mu Rwanda irugaragaraho kuko nta nindi yigeze yitabira imikino nyafurika ngo igere kure, APR FC yatashye rugikubita aho yakuwemo na Joriba bituman itagaragara kuri uru rutonde.

Indi kipe ishobora kuzaza kuri uru rutonde mu mwaka utaha ni ikipe ya Mukura VS kuko ikiri muri iyo mikino Nyafurika ndetse ikaba iri ku muryango wo kwinjira mu matsinda mu gihe nanone APR FC yavuyemo rugikubita itsinzwe na Club African yo muri Tunisia.

Indi kipe iza ku mwanya wa hafi ni Young African yo muri Tanzinia aho iyi kipe iza mu myanya 20 ya mbere kuko mu myaka ishize nayo yitwaraga neza.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)