Mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2019, aribwo ku kicaro cy’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru FERWAFA hateganyijwe tombola y’ uko amakipe azahura mu irushanwa ry’ igikombe cy’ Amahoro, KNC aravuga ko Rayon Sports nitombora Gasogi iraba ihuye n’ akaga kuko itazayikura imbere.

Umuyobozi wa Gasogi United akaba na nyiri TV1 mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Gicurasi mu kiganiro kuri radio1 yavuze ko umugambi wa Gasogi United ari ugutombola amakipe akomeye ikabakuramo irushanwa rigitangira.

Yagize ati "Mu makipe ashobora gutsinda Gasogi United, Rayon Sports ntirimo. Ndamutse nyitomboye nabafasha urwego rw’ abakinnyi bafite batekereza ko bakomeye bakarusuzuma, hari n’ ushobora guhita yisezerera burundu."

KNC Umuyobozi wa Gasogi United akaba na nyiri TV1

Irushanwa ry’ igikombe cy’ amahoro uyu mwaka rifite umwihariko kuko rifunguye ku makipe yose yo mu Rwanda ayo mu kicirio cya mbere n’ ayo mu kiciro cya kabiri.

Kuva muri 2015, iri rushanwa ry’ igikombe cy’ amahoro ryakorwaga mu buryo bwihariye kuko Komisiyo ishinzwe amarushanwa ariyo yajyaga ipanga uko amakipe azahura kugeza ku mukino wa nyuma.

FERWAFA ivuga ko amakipe 20 ariyo aritabira iyi tombola. Ayo makipe ni : Kiyovu Sports, AS Kigali, Rayon Sports , Sunrise FC, Police FC, APR FC, Mukura VS, Bugesera FC, Marines FC, Etincelles FC, Espoir FC, Gicumbi FC, Hope FC, Etoile de l’est FC, Interforce FC, Gasogi Utd, Unity Sports Club, Vision FC, Intare FC na Rwamagana City FC.

Mu cyiciro cy’abagore kizakina igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere, iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe icyenda : ES Mutunda WFC, Inyemera WFC, Rugende WFC, Bugesera WFC, Kamonyi WFC, AS Kabuye, AS Kigali, Gakenke WFC na Scandinavia WFC.

Amakuru ahari ni uko uyu mwaka hazajya haba umukino umwe muri buri cyiciro, amakipe agahurira ku kibuga cyihariye (adasanzwe akiniraho). Terrain Neutre

Ikipe ya Gasogi iri gukina umwaka wayo wa mbere mu Rwanda nyuma y’uko yemejwe mu nama y’inteko rusange ya Ferwafa yabereye i Kigali ,izaba inakina igikombe cyayo cya mbere nka Gasogi United FC.

Abafana ba Rayon Sports ntibemeranya na Kakooza Nkuriza Charles uvuga ko atomboye Rayon Sports mu gikombe cy’ amahoro yayitsindiramo. Ahubwo bamubwiye ko aramutse atomboye Rayon Sports yaba agize ibyago kuko yahita asezera ku gikombe cy’ Amahoro.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)