Ikipe ya Rayon Sports iraye kumwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuna yo gutsinda Gicumbi FC 1-0.

Ikipe ya Gicumbi niyo yari yakiriye uyu mukino wari uwo ku munsi wa 19 wa shampiyona ariko ntibyayibuza gutakaza amanita imbere y’abafana babo.

Ku munota wa 24 w’umukino nibwo Rayon Sports yabonye igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, gitsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu ku mupira w’umuterakano wari utewe na Manishimwe Djabel agahita atsinda n’umutwe.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya Rayon Sport yahise iyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 43 igarukirwa na APR ifite amanota 42, Mukura iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 40, Kiyovu ku mwanya wa kane n’amanota 33 ku mwanya wa Gatanu haza Police FC na 31.


11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga.

11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)