Ikipe ya Rayon Sports yavanye busi yayo mu Kagera, ni busi yari imaze igihe irigushyirwaho imitako y’ikipe ndetse n’abaterankunga ari nabo bagize uruhare runini mukuyishyura.

Ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice zo kuri uyu wa Kane tariki 28 Gashyantare 2019 nibwo abayobozi ba Rayon Sports bari berekeje muri Akagera Business Group gufata iyi bus. Basanze hari abafana bamwe baje kuhabategerereza.

Tariki 5 Ugushyingo 2018 nibwo ikipe ya Rayon Sports yamuritse ku mugaragaro iyo modoka ifite agaciro ka Miliyoni 100 FRW. Icyo gihe ntiyahise itangira gukoreshwa kuko Rayon Sports yategereje ko hatangwa igice cya mbere cy’ubwishyu kingana na Miliyoni 50 FRW muri Akagera Motors. Tariki 15 Mutarama 2019 nibwo ubuyobozi bwa Radiant bwashyikirije Rayon Sports sheki ya Miliyoni 34 FRW nayo yongeraho andi Miliyoni 16 FRW.

Imodoka ya Rayon Sports Foton AUV ifite agaciro ka Miliynoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Igice cya mbere cy’ubwishyu ni Miliyoni 50 FRW. Rayon Sports yatanzeho Miliyoni 16 FRW naho Radiant yo ikaba yaratanze Miliyoni 34 FRW. Radiant izishyura andi miliyoni 34 FRW azava muri ‘Commissions’ z’abafana ba Rayon Sports bazafatamo ubwishingizi bunyuranye, andi ave mu bafatanyabikorwa ba Rayon Sports bazakenera kuyamamazaho.

Imodoka ya Rayon Sports iranyuzwa Nyabugogo, izamuke ku Ruyenzi , isubizwe mu Mujyi mu Kiyovu aho igomba guparikwa, ikazongera gukora urugendo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yerekwa abafana ba Rayon Sports.

Igomba gutangira gukoreshwa n’ikipe kuri uyu wa Gatanu ubwo Rayon Sports izaba yakira Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali guhera saa 15:30.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)