Kuri uyu wa 1 Kamena 2019 , Ikipe ya Rayon Sports yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona y’ u Rwanda 2018/19 nyuma yo kurangiza shampiyona iyoboye urutonde n’ amanota 72 irusha APR FC amanota 7.

Rayon Sports yatsinze 3-0 Marines FC ku mukino wa nyuma wabereye kuri Sitade Amahoro ari naho yahise ishyikirizwa igikombe na sheik ya miliyoni 25 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Iyi Shampiyona irangiye Jules Ulimwengu ariwe uyoboye urutonde rw’ abatsinze ibitego byinshi. Ibitego 20.

Ikipe ya Gicumbi na Kirehe zari zihaganye kuko zagombaga kuvamo imwe iguma mu kiciro cya mbere indi igasubira mu cya kabiri. Byarangiye amahirwe asekeye Gicumbi Kirehe n’ Amagaju zisubira mu kiciro cya kabiri kuko ku mukino wa nyuma Kirehe yatsinzwe na Bugesera 3-2.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)