Umukino wahuzaga amakipe y’abakeba Rayon Sports na APR FC warangiye, Rayon Sports itsinze igitego kimwe kubusa.

Ni umukino waberaga kuri Stade Amahoro i Remera, Rayon Sports yabonye igitego cyayo cyabonetse mu minota y’inyongera (90+2’). kuri penaliti yatsinzwe na rutahizamu Sarpong Michael

Uyu ukaba wari umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona 2018-2019

Rayon Sports yakiriye uyu mukino yashyiriwemo agahimbazamusyi ka milyioni 6.85 Frw, birangira inabonye intsinzi iyifashije kugaruka mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona, kuko iyo itsindwa na mukeba hari kujyamo ikinyuranyo cy’amanota icyenda.

Gutsinda uyu mukino bitumye Rayon Sports isigara irushwa amanota atatu na APR FC. Ikipe y’ingabo z’igihugu ifite amanota 54 ku mwanya wa mbere mu gihe Rayon Sports ifite amanota 51 ku mwanya wa kabiri.

Ku munsi wa 24 wa shampiyona Rayon Sports izakirwa na As Muhanga tariki ya 28 Mata, APR FC yakire Bugesera FC tariki ya 27 Mata 2019.

Abafana ba Rayon mubyishimo bidasanzwe

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)