Myugariro w’ikipe ya APR FC,Rusheshangoga Michel yatangaje ko tariki ya 26 Nyakanga 2019 aribwo azakora ubukwe n’umukunzi we Nakazungu Aimée bita Njungu.

Myugariro w’ikipe ya APR FC,Rusheshangoga Michel

Rusheshangoga uzwi cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda,yatangaje ko kuwa 26 Nyakanga 2019,aribwo imihango nyirizina y’ubukwe bwe izatangira kuri Queens Land Park Kanombe saa munani n’igice (14h00’) ubwo bazaba bari mu mihango yo gusaba no gukwa.

Tariki ya 27 Nyakanga 2019, ubukwe bw’aba bombi buzakomeza basezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Foursquare Gospel Church ruri mu murenge wa Kimironko.

urupapuro rw’ubutumire mu ubukwe bwa Rusheshangoga

Rusheshangoga Michel w’imyaka 24 y’amavuko, yatangiriye umupira w’amaguru mu Isonga FA mu 2011-2012,akinira ikipe ya APR FC imyaka itanu (2012-2017) ayivamo yerekeza muri Singida United (2017-2018),nyuma aza kugaruka muri APR FC mu mwaka ushize.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)